Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 81 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu.

2 Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu, Muvugirize Imana ya Yakobo impundu.

3 Muririmbe indirimbo muvuze ishako, Mucurange inanga nziza na nebelu.

4 Muvuze impanda ukwezi kubonetse, Kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru.

5 Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli, Itegeko ry'Imana ya Yakobo.

6 Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya, Ubwo yasohokaga igahagurukira igihugu cya Egiputa. Ni ho numvise amagambo y'Uwo ntari nzi ati

7 “Nakuye urutugu rwe ku mutwaro, Amaboko ye yakuweho uburetwa bw'igitebo.

8 Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza, Nagushubije ndi mu bwihisho bw'inkuba, Nakugeragereje ku mazi y'i Meriba. Sela.

9 Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyaba unyumvira.

10 Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga, Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga.

11 Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa, Asama cyane nduzuza akanwa kawe.

12 “Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye, Abisirayeli banga kunyitondera.

13 Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw'imitima yabo, Bagendere mu migambi yabo.

14 Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye,

15 Natsinda ababisha babo vuba, Nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya.

16 Abanzi b'Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya, Ariko ba bandi bakarama iteka.

17 Yabagaburira amasaka ahunze, Kandi naguhaza ubuhura bwo mu mbigo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan