Zaburi 80 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Ibyahamijwe ni nk'amarebe”. Ni Zaburi ya Asafu. 2 Wa mwungeri w'Abisirayeli we, tege ugutwi, Ni wowe ushorera Abayosefu nk'umukumbi, Yewe wicara hejuru y'Abakerubi, rabagirana. 3 Imbere y'Abefurayimu n'Ababenyamini n'Abamanase, Kangura imbaraga zawe uze udukize. 4 Mana, utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. 5 Uwiteka Mana Nyiringabo, Uburakari bwawe buzageza he gucumbira ku ugusenga k'ubwoko bwawe? 6 Wabagaburiye amarira menshi nk'umutsima, Wabahaye amarira menshi yo kunywa. 7 Utugize rurwanirwa rw'abaturanyi bacu, Abanzi bacu badusekera hamwe. 8 Mana Nyiringabo, utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. 9 Wakuye umuzabibu muri Egiputa, Wirukana amahanga urawutera. 10 Uharura imbere yawo, Na wo ushora imizi wuzura igihugu. 11 Imisozi itwikīrwa n'igicucu cyawo, N'imyerezi y'Imana iterwa igicucu n'amashami yawo. 12 Ugaba amashami agera no ku nyanja, Kandi amashami yawo agera no kuri rwa ruzi. 13 Ni iki cyatumye usenya inzitiro zawo, Ngo abahisi bose bawusorome? 14 Ingurube yo mu ishyamba irawangiza, Inyamaswa zo mu gasozi zirawona. 15 Mana Nyiringabo, turakwinginze garuka, Urebe mu isi, uri mu ijuru ubirebe, Ugenderere uwo muzabibu. 16 Rinda icyo ukuboko kwawe kw'iburyo kwateye, N'ishami wikomereje. 17 Uwo muzabibu waratwitswe, waraciwe, Barimburwa no guhana ko mu maso hawe. 18 Ukuboko kwawe kube ku muntu wo mu kuboko kwawe kw'iburyo, Umwana w'umuntu wikomereje. 19 Nuko rero natwe ntituzasubira inyuma ngo tuguhararuke, Tuzure natwe turambaza izina ryawe. 20 Uwiteka, Mana Nyiringabo utwigarurire, Umurikishe mu maso hawe natwe turakira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda