Zaburi 8 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! Washyize icyubahiro cyawe hejuru y'ijuru. 3 Akanwa k'abana bato n'abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n'uhōra inzigo. 4 Iyo nitegereje ijuru, umurimo w'intoki zawe, N'ukwezi n'inyenyeri, ibyo waremye, 5 Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w'umuntu ko umugenderera? 6 Wenze kumugira nk'Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. 7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y'ibirenge bye. 8 Wamuhaye gutwara intama zose n'inka, N'inyamaswa zo mu ishyamba na zo, 9 N'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu nyanja, N'ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose. 10 Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose! |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda