Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 78 - Bibiliya Yera

1 Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

2 Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera.

3 Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye,

4 Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka, N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze.

5 Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo, Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli, Iryo yategetse ba sogokuruza, Ngo babibwire abana babo,

6 Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo,

7 Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.

8 Be kuba nka ba sekuruza, Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome, Batiboneza imitima, Imitima yabo idakiranukira Imana.

9 Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto, Basubiye inyuma ku munsi w'intambara.

10 Ntibitondeye isezerano ry'Imana, Banze kugendera mu mategeko yayo.

11 Bibagiwe ibyo yakoze, N'imirimo yayo itangaza yaberetse.

12 Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza, Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani.

13 Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo, Ihagarika amazi nk'ikirundo.

14 Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k'umuriro.

15 Yasaturiye ibitare mu butayu, Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.

16 Kandi yavushije amasōko mu gitare, Itembesha amazi nk'imigezi.

17 Ariko bagumya kuyicumuraho, Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.

18 Bagerageresha Imana imitima yabo, Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.

19 Bagaya Imana bati “Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?

20 Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza, Imigezi iratemba. Mbese yabasha kuduha n'umutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama?”

21 Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise, Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo, Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,

22 Kuko batizeye Imana, Kandi ntibiringire agakiza kayo.

23 Ariko itegeka ibicu byo hejuru, Ikingura inzugi z'ijuru,

24 Ibagushiriza manu yo kurya, Ibaha ku masaka yo mu ijuru,

25 Bose barya umutsima w'abakomeye, Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.

26 Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba, Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.

27 Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk'umukungugu, N'inyoni ziguruka nyinshi, Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja,

28 Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo, Zigota aho bari.

29 Nuko bararya barahaga cyane, Yabahaye ibyo bifuje.

30 Bari bataratandukana no kwifuza kwabo, Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,

31 Umujinya w'Imana urabahagurukira, Wica abanini bo muri bo, Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.

32 Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura, Ntibizera imirimo yayo itangaza,

33 Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka, N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.

34 Uko yabicaga babaririzaga ibyayo, Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,

35 Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.

36 Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo, Bakayibeshyeshya indimi zabo,

37 Kuko imitima yabo itayitunganiye, Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.

38 Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, Ntikangure umujinya wayo wose.

39 Nuko yibuka yuko ari abantu buntu, N'umuyaga uhita ntugaruke.

40 Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, Bayibabarizaga ahatagira abantu,

41 Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.

42 Ntibibukaga ukuboko kwayo, Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,

43 Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa, N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani,

44 Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso, N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.

45 Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya, N'ibikeri birabarimbura.

46 Kandi iha ubuzikira imyaka yabo, N'imirimo yabo iyiha inzige.

47 Yicisha imizabibu yabo urubura, N'imishikima yabo iyicisha imbeho.

48 Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura, N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa.

49 Ibatera uburakari bwayo bukaze, Umujinya n'uburakari n'ibyago, Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi.

50 Iharurira uburakari bwayo inzira, Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu, Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.

51 Ikubita abana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica, Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.

52 Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo, Ibayoborera mu butayu nk'umukumbi.

53 Ibayobora amahoro bituma badatinya, Maze inyanja irengera ababisha babo.

54 Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo, Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw'iburyo kwahinduye,

55 Yirukana amahanga imbere yabo, Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo, Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo.

56 Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije,

57 Ahubwo basubira inyuma, Bava mu isezerano nka ba sekuruza, Barateshuka nk'umuheto uhemukira nyirawo.

58 Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.

59 Imana ibyumvise irarakara, Yanga Abisirayeli urunuka,

60 Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.

61 Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago, N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha,

62 Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota, Irakarira umwandu wayo.

63 Umuriro utwika abasore babo, Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe,

64 Abatambyi babo bicwa n'inkota, Abapfakazi babo ntibababorogera.

65 Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye, Nk'intwari ivugishwa cyane na vino,

66 Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma, Ibakoza isoni zidashira.

67 Kandi yanga ihema rya Yosefu, Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu

68 Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda, Umusozi wa Siyoni yakunze.

69 Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk'ijuru, Nk'isi yashimangiye iteka.

70 Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo, Imukura mu ngo z'intama,

71 Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo.

72 Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bw'amaboko ye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan