Zaburi 77 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu. 2 Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, Na yo irantegera ugutwi. 3 Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro. 4 Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari. Sela. 5 Ufata ibihene by'amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza, Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga. 6 Njya nibwira iminsi ya kera, Imyaka y'ibihe bya kera. 7 Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro, Nkibwira mu mutima, Umwuka wanjye wibazanya umwete uti 8 “Umwami azaduta iteka ryose? Ntazongera kutwishimira ukundi? 9 Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose? Isezerano rye ryapfuye ibihe byose? 10 Imana yibagiwe kugira neza? Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?” Sela. 11 Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutima wanjye. Mbega natekereje yuko ukuboko kw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!” 12 Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. 13 Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze. 14 Mana, inzira yawe iri ahera, Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema? 15 Ni wowe Mana ikora ibitangaza, Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga. 16 Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe, Ni bwo bene Yakobo na Yosefu. Sela. 17 Mana, amazi yarakurebye, Amazi yarakurebye aratinya, Imuhengeri hahinda umushyitsi, 18 Ibicu bisuka amazi, Ijuru rirahinda, Imyambi yawe irashwara. 19 Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira, Imirabyo yawe imurikira isi, Isi ihinda umushyitsi iratigita. 20 Inzira yawe yari mu nyanja, Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure, Ibirenge byawe ntibyamenyekanye. 21 Wayoboje ubwoko bwawe nk'umukumbi, Ukuboko kwa Mose na Aroni. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda