Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 76 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

2 Mu Bayuda Imana iramenyekana, Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.

3 Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo.

4 Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara. Sela.

5 Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi, Utabarutse mu misozi y'iminyago.

6 Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.

7 Mana ya Yakobo, Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera.

8 Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?

9 Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka,

10 Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose. Sela.

11 Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha, Umujinya uzasigara uzawukenyera.

12 Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu, Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.

13 Izarimbura imyuka y'abakomeye, Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan