Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 75 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

2 Mana, turagushima, Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi, Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze.

3 “Nimbona igihe cyashyizweho, Nzaca imanza zitabera.

4 Isi n'abayibamo bose bacikamo igikuba, Ni jye wateye inkingi zayo. Sela.

5 Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’, N'abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.

6 Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu, Ntimukavuge iby'agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ”

7 Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, Cyangwa mu butayu bw'imisozi,

8 Ahubwo Imana ni yo mucamanza, Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.

9 Kuko mu ntoki z'Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira, Kuzuye vino ivanze n'ibiyiryoshya arayisuka. Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi, Baziranguza itende ryayo barinywe.

10 Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo, Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.

11 Kandi amahembe yose y'abanyabyaha nzayaca, Ariko amahembe y'abakiranutsi azashyirwa hejuru.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan