Zaburi 74 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi? 2 Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw'umwandu, N'umusozi wa Siyoni watuyeho. 3 Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y'iteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi byose. 4 Ababisha bawe batontomeye hagati y'inzu twateraniragamo kugusenga, Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso. 5 Basa nk'abantu bamanikira intorezo, Gutema ibiti by'intsikane. 6 None isuku y'ababaji y'aho yose, Barayimenaguza intorezo n'inyundo. 7 Batwitse Ahera hawe, Bahumanishije ubuturo bw'izina ryawe kubusenya rwose. 8 Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”, Batwitse amazu yose yo mu gihugu, Twateraniragamo gusenga Imana. 9 Ntitureba ibimenyetso byacu, Nta muhanuzi ukiriho, Kandi nta n'umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira. 10 Mana, umubisha azageza he kudutuka? Umwanzi azatuka izina ryawe iteka? 11 Ni iki gituma uhina ukuboko, Ukuboko kwawe kw'iburyo? Gukure mu gituza cyawe ubarimbure. 12 Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera, Ikorera iby'agakiza hagati y'isi. 13 Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe, Wameneye imitwe y'ibinyamaswa mu mazi. 14 Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani, Warayitanze iba ibyokurya by'ibyo mu butayu. 15 Ni wowe watoboye isōko n'umugezi, Wakamije inzuzi zidakama. 16 Amanywa ni ayawe kandi n'ijoro ni iryawe, Waremye umucyo n'izuba. 17 Ni wowe washyizeho ingabano zose z'isi, Waremye icyi n'itumba. 18 Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka, Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe. 19 Ntuhe inyamaswa ubugingo bw'inuma yawe, Ntiwibagirwe ubugingo bw'abanyamubabaro bawe iteka ryose. 20 Ite kuri rya sezerano, Kuko ahantu h'umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw'urugomo. 21 Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni, Umunyamubabaro n'umukene bashime izina ryawe. 22 Mana, haguruka wiburanire, Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka. 23 Ntiwibagirwe amajwi y'ababisha bawe, Urusaku rw'abaguhagurukira rutumbagira iteka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda