Zaburi 73 - Bibiliya YeraIGICE CYA GATATU ( Zab 73—89 ) 1 Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye. 2 Ariko jyeweho, Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. 3 Kuko nagiriraga ishyari abibone, Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza. 4 Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, Ahubwo imbaraga zabo zirakomera. 5 Ntibagira imibabaro nk'abandi, Ntibaterwa n'ibyago nk'abandi. 6 Ni cyo gituma ubwibone buba nk'urunigi mu majosi yabo, Urugomo rukabatwikīra nk'igishura. 7 Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo, Bafite ibiruta ibyo umutima w'umuntu wakwifuza. 8 Barakoba bakavugishwa iby'agahato no gukiranirwa kwabo, Bavuga iby'ubwibone. 9 Bashyize akanwa kabo mu ijuru, Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose. 10 Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho, Bakamara amazi yuzuye mu gikombe, 11 Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n'iki? Isumbabyose hari icyo izi?” 12 Dore abo ni bo banyabyaha, Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi. 13 Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, Kudacumura nagukarabiye ubusa. 14 Kuko natewe n'ibyago umunsi ukira, Ngahanwa ibihano mu bitondo byose. 15 Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”, Mba narahemukiye ubwoko bw'abana bawe. 16 Natekereje uko nabasha kubimenya, Birandushya birananira, 17 Kugeza aho nagiriye ahera h'Imana, Nkita ku iherezo rya ba bandi. 18 Ni ukuri ubashyira ahanyerera, Urabagusha bagasenyuka. 19 Erega bahindutse amatongo mu kanya gato! Ubwoba bw'uburyo bwinshi burabatsembye rwose. 20 Nk'uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse, Ni ko nawe Mwami nukanguka, Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy'igicucu. 21 Ubwo umutima wanjye washariraga, Nkibabaza mu mutima, 22 Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga, Nameraga nk'inka imbere yawe. 23 Ariko none ndi kumwe nawe iteka, Umfashe ukuboko kw'iburyo. 24 Uzanyoboza ubwenge bwawe, Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro. 25 Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe. 26 Umubiri wanjye n'umutima wanjye birashira, Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose. 27 Kuko abakujya kure bazarimbuka, Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose. 28 Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda