Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 72 - Bibiliya Yera

1 Zaburi ya Salomo. Uhe umwami guca imanza kwawe, Uhe umwana w'umwami kutabera kwawe.

2 Azacira abantu bawe imanza zitabera, N'abanyamubabaro bawe azabacira imanza z'ukuri.

3 Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire N'imigufi izanira abantu amahoro.

4 Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, Azakiza abana b'abakene, Kandi azavunagura umunyagahato.

5 Bazakubaha ibihe byose, Izuba n'ukwezi bikiriho.

6 Azamera nk'imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe, Nk'ibitonyanga bitonyangira ubutaka.

7 Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, Kandi hazabaho amahoro menshi, Kugeza aho ukwezi kuzashirira.

8 Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y'isi.

9 Ababa mu butayu bazamwunamira, Abanzi be bazarigata umukungugu.

10 Abami b'i Tarushishi n'abami bo ku birwa bazazana amaturo, Abami b'i Sheba n'abami b'i Seba bazazana ikoro.

11 Abami bose bazamwikubita imbere, Amahanga yose azamukorera.

12 Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N'umunyamubabaro utagira gitabara.

13 Azababarira uworoheje n'umukene, Ubugingo bw'abakene azabukiza.

14 Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato n'urugomo, Kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye.

15 Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y'i Sheba, Bazamusabira iteka, Bazamusabira umugisha umunsi wire.

16 Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z'imisozi, Amahundo yayo azanyeganyega nk'ibiti byo kuri Lebanoni, Abanyamudugudu bazashisha nk'ubwatsi bwo ku butaka burabije.

17 Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe.

18 Uwiteka Imana ni yo Mana y'Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza.

19 Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.

20 Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan