Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 71 - Bibiliya Yera

1 Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n'isoni.

2 Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize.

3 Umbere urutare rw'ubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira.

4 Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha, Nyarura mu maboko y'umunyarugomo ukiranirwa.

5 Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.

6 Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose.

7 Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.

8 Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N'icyubahiro cyawe umunsi wire.

9 Ntunte mu gihe cy'ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.

10 Kuko abanzi banjye bamvuga, Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati

11 “Imana yaramuretse, Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.”

12 Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare.

13 Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke, Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro.

14 Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima.

15 Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, N'agakiza kawe umunsi wire, Kuko ntazi umubare wabyo.

16 Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze, Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.

17 Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.

18 Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z'ubusaza, Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.

19 Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe?

20 Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye, Uzagaruka utuzure, Utuzamure udukure ikuzimu.

21 Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro.

22 Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe. Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera w'Abisirayeli we.

23 Iminwa yanjye izishima cyane, Ubwo nzakuririmbira ishimwe, N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.

24 Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan