Zaburi 69 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye. 3 Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana. 4 Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye. 5 Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu z'ibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze. 6 Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, Ibyaha byanjye ntubihishwa. 7 Mwami, Uwiteka Nyiringabo, Abagutegereza be kumwazwa n'ibyanjye, Mana y'Abisirayeli, Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n'ibyanjye. 8 Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira, Mu maso hanjye huzuye ipfunwe. 9 Mpindutse umushyitsi kuri bene data, N'umunyamahanga kuri bene mama. 10 Kuko ishyaka ry'inzu yawe rindya, Ibitutsi by'abagutuka byaguye kuri jye. 11 Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa, Byampindukiye ibitutsi. 12 Ubwo nambaraga ibigunira, Nabaye iciro ry'imigani kuri bo. 13 Abicara mu marembo baramvuga, Ndi indirimbo y'abasinzi. 14 Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka, Mana, mu gihe cyo kwemererwamo, Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi, Unsubirishe umurava w'agakiza kawe. 15 Unsayure mu byondo ne kurigita, Nkire abanyanga nkire n'amazi maremare. 16 Umuvumba we kuntembana, Imihengeri he kumira, Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo. 17 Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza, Unkebuke nk'uko kugira neza kwawe ari kwinshi. 18 Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe, Kuko mfite umubabaro unsubize vuba. 19 Wegere ubugingo bwanjye ubukize, Uncungure ku bw'abanzi banjye. 20 Ni wowe uzi uko ntukwa, N'isoni zanjye n'igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi, Abanzi banjye bose bari imbere yawe. 21 Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane, Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n'umwe, Nashatse abo kumara umubabaro ndababura. 22 Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, Ngize inyota bampa umushari wa vino. 23 Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi, Bakiri mu mahoro ahinduke umutego. 24 Amaso yabo ahumwe batareba, Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka. 25 Ubasukeho uburakari bwawe, Umujinya w'inkazi wawe ubagereho. 26 Iwabo hasigare ubusa, Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo. 27 Kuko bagenza uwo wakubise, Kandi bavuga umubabaro w'abo wakomerekeje. 28 Rundanya ibyaha ku byaha byabo, Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe. 29 Basibanganywe mu gitabo cy'ubugingo, Be kwandikanwa n'abakiranutsi. 30 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa, Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru. 31 Nzashimisha izina ry'Imana indirimbo, Nzayihimbarisha ishimwe ry'ibyo yankoreye. 32 Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi, Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara. 33 Abagwaneza bazabireba bishime, Mwa bashaka Imana mwe, Imitima yanyu isubizwemo ubugingo. 34 Kuko Uwiteka yumva abakene, Ntasuzugura abe bari mu nzu y'imbohe. 35 Ijuru n'isi bimushime, N'inyanja n'ibizigendamo byose. 36 Kuko Imana izakiza i Siyoni, Ikubaka imidugudu ya Yuda, Bazayibamo igihugu kibabere gakondo. 37 Kandi urubyaro rw'abagaragu bayo ruzakiragwa, Abakunda izina ryayo bazagituramo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda