Zaburi 68 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi. 2 Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo. 3 Nk'uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura, Nk'uko ibimamara biyagira imbere y'umuriro, Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y'Imana. 4 Ariko abakiranutsi bazanezerwa, Bazishimira imbere y'Imana, Ni koko bazishima ibyishimo. 5 Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe Muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo. 6 Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w'impfubyi n'umucamanza urengera abapfakazi. 7 Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero, Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza, Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye. 8 Mana, ubwo wajyaga imbere y'ubwoko bwawe, Ubwo wagendaga mu butayu, Sela. 9 Isi yahinze igishyitsi, Ijuru riyengera imbere y'Imana, Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y'Imana, Ni yo Mana y'Abisirayeli. 10 Mana, wavubiye imvura y'ubuntu umwandu wawe, Wawushubijemo intege ubwo wari urushye. 11 Ubwoko bwawe bwatuye muri wo, Mana witeguriye umunyamubabaro, Ku bwo kugira neza kwawe. 12 Umwami Imana yatanze itegeko, Abagore bamamaza inkuru baba benshi. 13 Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga, Umugore usigaye mu rugo ni we ugabanya iminyago. 14 Mukiryama mu ngo z'intama, Amababa y'inuma akengeranaho ifeza, N'amoya yayo akengeranaho izahabu y'amazi. 15 Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu, Shelegi yagwaga kuri Salumoni. 16 Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'Imana, Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'impinga nyinshi. 17 Mwa misozi y'impinga nyinshi mwe, Ni iki gituma murebana ishyari, Umusozi Imana yashatse kubaho? Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose. 18 Amagare y'Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri, Ni koko, ni ibihumbi n'ibihumbi, Umwami Imana iri hagati yayo, Sinayi iri ahera ho mu rusengero. 19 Urazamutse ujya hejuru ujyanye iminyago, Uhērewe impano hagati y'abantu, Ni koko, uziherewe hagati y'abagome na bo, Kugira ngo Uwiteka Imana ibane na bo. 20 Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye, Ni we Mana itubera agakiza. Sela. 21 Imana itubera Imana y'agakiza idukiza kenshi, Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu. 22 Ariko Imana izamenagura imitwe y'abanzi bayo, N'igikoba kiriho umusatsi cy'umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza. 23 Umwami Imana yaravuze iti “Nzabagarura bave i Bashani, Nzabagarura bave imuhengeri w'inyanja, 24 Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso, Indimi z'imbwa zawe zigabane abanzi bawe.” 25 Mana, barebye amagenda yawe, Amagenda y'Imana yanjye, Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera. 26 Abaririmbyi bagiye imbere, Abacuranzi bakurikiyeho, Hagati y'abakobwa bavuza amashako. 27 Muhimbarize Imana mu materaniro, Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe, Muhimbaze Umwami Imana. 28 Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi, Ni wo mutware wabo, Harimo n'abakomeye b'Abayuda n'umutwe wabo, N'abakomeye b'Abazebuluni, N'abakomeye b'Abanafutali. 29 Imana yawe igutegekeye imbaraga, Mana, komeza ibyo wadukoreye, 30 Uri mu rusengero rwawe, I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo. 31 Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo, N'amapfizi menshi n'inyana zo mu mahanga, Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by'ifeza, Tatanya amahanga yishimira intambara. 32 Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho. 33 Mwa bihugu by'abami bo mu isi mwe, Muririmbire Imana, Muririmbire Umwami ishimwe. Sela. 34 Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y'amajuru yose, Ryahozeho na kera kose, Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye. 35 Mwāturire Imana ko ifite imbaraga, Ubwiza bwayo buri hejuru y'Abisirayeli, Imbaraga zayo ziri mu bicu. 36 Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe, Imana y'Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera. Imana ihimbazwe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda