Zaburi 67 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi. 2 Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo. Sela. 3 Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. 4 Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime. 5 Amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z'ukuri, Kandi uzashorerera amahanga mu isi. Sela. 6 Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime. 7 Ubutaka bweze umwero wabwo, Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha. 8 Imana izaduha umugisha, Kandi abo ku mpera y'isi hose bazayubaha. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda