Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 66 - Bibiliya Yera

1 Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu.

2 Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo.

3 Mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya.

4 Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.” Sela.

5 Nimuze murebe imirimo y'Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.

6 Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye.

7 Itegekesha imbaraga zayo iteka, Amaso yayo yitegereza amahanga, Abagome be kwishyira hejuru. Sela.

8 Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu, Mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo.

9 Irindira imitima yacu mu bugingo, Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.

10 Kuko Mana, waratugerageje, Watuvugutiye nk'uko bavugutira ifeza.

11 Wadutoje ikigoyi, Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo.

12 Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h'uburumbuke.

13 Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize.

14 Wabumbuje iminwa yanjye, Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.

15 Ndagutambira ibitambo byokeje by'amatungo abyibushye, Arimo umubabwe w'amasekurume y'intama, Ndatamba amapfizi n'ihene. Sela.

16 Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve. Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.

17 Nayitakirishije akanwa kanjye, Ururimi rwanjye rwarayihimbaje.

18 Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.

19 Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.

20 Imana ihimbazwe, Itanze kumva gusenga kwanjye, Kandi itankuyeho imbabazi zayo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan