Zaburi 65 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. 2 Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo. 3 Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. 4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra. 5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe. 6 Mana y'agakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose, N'iby'abo ku mpera y'inyanja za kure. 7 Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye imbaraga. 8 Iturisha guhorera kw'inyanja, Guhorera k'umuraba wo muri zo, N'imidugararo y'amahanga. 9 Kandi abatuye ku mpera y'isi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha impundu ab'aho igitondo gitangariza, N'ab'aho umugoroba ukubira. 10 Ugenderera isi ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo. 11 Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha umugisha kumeza kwabwo. 12 Wambika umwaka kugira neza kwawe nk'ikamba, Inkōra z'igare ryawe zigusha umwero. 13 Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo. 14 Urwuri rukagatirwa n'imikumbi, Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka, Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda