Zaburi 64 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya, Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n'umwanzi. 3 Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa, N'imidugararo y'inkozi z'ibibi. 4 Batyaje indimi zabo nk'inkota, Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye, 5 Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho. Bamurasa gitunguro ntibatinya, 6 Bihumuririza imigambi mibi, Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa, Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?” 7 Bahirimbanira kunguka inama mbi, Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.” Umutima w'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa. 8 Ariko Imana izabarasa, Bazakomeretswa n'umwambi ubatunguye. 9 Uko ni ko bazasitazwa, Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya, Ababareba bose bazazunguza imitwe. 10 Kandi abantu bose bazatinya, Bavuge umurimo w'Imana, Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze. 11 Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire, Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda