Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 61 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.

3 Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,

4 Kuko wambereye ubuhungiro, N'igihome kirekire kinkingira umwanzi.

5 Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe. Sela.

6 Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye, Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.

7 Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe, Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi.

8 Azaguma mu maso y'Imana iteka, Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde.

9 Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan