Zaburi 61 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, umva gutaka kwanjye, Tyariza ugutwi gusenga kwanjye. 3 Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho, 4 Kuko wambereye ubuhungiro, N'igihome kirekire kinkingira umwanzi. 5 Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe. Sela. 6 Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye, Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe. 7 Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe, Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi. 8 Azaguma mu maso y'Imana iteka, Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde. 9 Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda