Zaburi 60 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha, 2 ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri. 3 Mana, uradutaye uradushenye, Wararakaye udusubizemo intege. 4 Wateye igihugu igishyitsi uragisatura, Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita. 5 Weretse abantu bawe ibikomeye, Watunywesheje inzoga zidandabiranya. 6 Wahaye abakubaha ibendera, Kugira ngo bahunge umuheto. Sela. 7 Kirisha ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe. 8 Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, nzagabanya i Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti. 9 Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami. 10 Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Filisitiya, umvugirize impundu.” 11 Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza Edomu? 12 Si wowe Mana wadutaye uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu uzangezayo? 13 Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro. 14 Imana izadukoresha iby'ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda