Zaburi 59 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice. 2 Mana yanjye, unkize abanzi banjye, Unshyire hejuru y'abampagurukira. 3 Unkize inkozi z'ibibi, Undinde abicanyi. 4 Kuko bubikira ubugingo bwanjye, Abanyambaraga bateraniye kuntera, Kandi ntazize igicumuro cyanjye, Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka. 5 Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora, Kanguka unsanganire ubirebe. 6 Ni wowe mpamagara, Uwiteka, Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli, Kangukira guhana abapagani bose, Ntugire abanyabicumuro babi ubabarira. Sela. 7 Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa, Bakazenguruka umudugudu. 8 Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo, Inkota ziri mu minwa yabo, Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?” 9 Ariko wowe Uwiteka uzabaseka, Uzakoba abapagani bose. 10 Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira. 11 Imana mboneramo imbabazi izansanganira, Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira. 12 Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa, Mwami ngabo idukingira, Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi. 13 Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy'akanwa kabo, Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego, Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe. 14 Ubatsembane umujinya, Ubatsembe be kubaho ukundi, Kugeza ku mpera y'isi hose, Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo. Sela. 15 Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa, Bazenguruke umudugudu. 16 Bahunahune bashake inyama, Nibadahaga bakeshe ijoro. 17 Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye. 18 Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira, Ni Imana mboneramo imbabazi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda