Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 58 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu.

2 Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera? Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z'ukuri?

3 Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu, Urugomo rw'amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu.

4 Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.

5 Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka, Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi,

6 Itumva ijwi ry'abagombozi, Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane.

7 Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo, Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare.

8 Buzuruke bakame nk'amazi asuma cyane, Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano.

9 Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira, Babe nk'ikiramb, kitigeze kureba izuba.

10 Inkono zanyu zitarashyushywa n'umuriro w'amahwa, Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose.

11 Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra, Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha.

12 Bizatuma abantu bavuga bati “Ni ukuri hariho ingororano y'abakiranutsi, Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan