Zaburi 57 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli. 2 Mana, mbabarira mbabarira, Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira, Kugeza aho ibi byago bizashirira. 3 Ndatakira Imana Isumbabyose, Imana inkorera byose. 4 Izatuma iri mu ijuru inkize, Ubwo ūshaka kumira azantuka, Sela. Imana izohereza imbabazi zayo n'umurava wayo. 5 Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare, Ndyama hagati y'abaka umuriro. Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi, Ururimi rwabo ni inkota ityaye. 6 Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. 7 Bateze ibirenge byanjye ikigoyi, Umutima wanjye wiyunamiriye. Bacukuye ubushya imbere yanjye, Babugwamo ubwabo. Sela. 8 Mana, umutima wanjye urakomeye, Umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe. 9 Wa bwiza bwanjye we, kanguka, Nebelu n'inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke. 10 Mwami, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga, 11 Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu. 12 Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda