Zaburi 56 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y'aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati. 2 Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira, Biriza umunsi bandwanya bakampata. 3 Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi. 4 Uko ntinya kose nzakwiringira. 5 Imana izampa gushima izina ryayo, Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki? 6 Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye, Bibwira ibyo kungirira nabi bisa. 7 Baraterana bakihisha, Bakaronda ibirenge byanjye, Kuko bubikiye ubugingo bwanjye. 8 Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha? Mana, tsinda amahanga hasi n'umujinya wawe. 9 Ubara kurorongotana kwanjye, Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? 10 Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo, Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye. 11 Imana izampa gushima izina ryayo, Uwiteka azampa gushima izina rye. 12 Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki? 13 Mana, imihigo naguhize indiho, Kandi nzakwitura amaturo y'ishimwe. 14 Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, N'ibirenge byanjye wabikijije gusitara, Ngo mbone uko ngendera mu maso y'Imana mu mucyo w'ababaho. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda