Zaburi 55 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Ntiwirengagize kwinginga kwanjye. 3 Nyitaho unsubize, Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha, 4 Ku bw'ijwi ry'umwanzi, Ku bw'agahato k'abanyabyaha, Kuko banteza amakuba, Bakangenzanya umujinya. 5 Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk'ubw'ūtinya urupfu. 6 Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho, Gukangarana kuramiranije. 7 Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma, Mba ngurutse nkaruhuka. 8 Dore mba ndorongotaniye kure, Nkarara mu butayu. Sela. 9 Mba mpungiye vuba mu buhungiro, Nkikinga umuyaga w'ishuheri n'umugaru.” 10 Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo, Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu. 11 Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo, Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo. 12 Gukora ibyaha kuri hagati yawo, Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo. 13 Si umwanzi wantutse, Mba narabashije kwihangana, Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru, Mba naramwihishe. 14 Ahubwo ni wowe uwo duhwanye, Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara. 15 Twaganiraga tunezerewe, Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana. 16 Urupfu rubatungure, Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima, Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo. 17 Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza. 18 Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu, Nzajya muganyira niha, Na we azumva ijwi ryanjye. 19 Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro, Kugira ngo batanyegera, Kuko abandwanyaga ari benshi. 20 Imana izanyumva ibacishe bugufi, Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwami uhereye kera kose, Sela. Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana. 21 Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro, Yahumanije isezerano rye. 22 Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta, Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa. Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo, Ariko yari inkota zikūwe. 23 Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa. 24 Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw'irimbukiro, Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo, Ariko jyeweho nzajya nkwiringira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda