Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 54 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

2 Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”

3 Mana, nkirisha izina ryawe, Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.

4 Mana, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye, N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye, Batashyize Imana imbere yabo. Sela.

6 Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye.

7 Azitura inabi abanzi banjye, Ubarimbure ku bw'umurava wawe.

8 Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo, Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.

9 Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose, Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan