Zaburi 54 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2 Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?” 3 Mana, nkirisha izina ryawe, Uncirishirize urubanza imbaraga zawe. 4 Mana, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye. 5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye, N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye, Batashyize Imana imbere yabo. Sela. 6 Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye. 7 Azitura inabi abanzi banjye, Ubarimbure ku bw'umurava wawe. 8 Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo, Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima. 9 Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose, Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda