Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 52 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

2 Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.”

3 Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa? Imbabazi z'Imana zihoraho iteka.

4 Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura, Ruhwanye n'icyuma cyogosha gityaye, Wa nkozi y'uburiganya we,

5 Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza, No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye. Sela.

6 Wa rurimi ruriganya we, Ukunda amagambo yose arimbura.

7 Nawe Imana izagutsemba iteka, Izakujahura ikuvane mu ihema ryawe, Ikurandure igukure mu isi y'ababaho. Sela.

8 Abakiranutsi bazabireba batinye, Bamuseke bati

9 “Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi, Akikomereza gukora ibyaha.”

10 Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw'Imana, Niringira imbabazi z'Imana iteka ryose.

11 Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze, Nzategerereza izina ryawe imbere y'abakunzi bawe, Kuko ari ryiza.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan