Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 51 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse

2 ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.

3 Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe, Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye.

4 Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye.

5 Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.

6 Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, Nakoze icyangwa n'amaso yawe. Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga, Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza.

7 Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.

8 Dore ushaka ukuri ko mu mitima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge.

9 Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.

10 Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.

11 Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.

12 Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye.

13 Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera.

14 Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe, Unkomereshe umutima wemera.

15 Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire.

16 Mana, ni wowe Mana y'agakiza kanjye, Unkize urubanza rw'inyama y'umuntu, Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.

17 Mwami, bumbura iminwa yanjye, Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.

18 Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje.

19 Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.

20 Ugirire neza i Siyoni nk'uko uhishimira, Wubake inkike z'i Yerusalemu.

21 Ni bwo uzishimira ibitambo by'abakiranutsi, Ni byo bitambo byokeje n'ibitwitswe, Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan