Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 50 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.

2 Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge, Ni ho Imana irabagiraniye.

3 Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w'ishuheri uzayigota.

4 Izahamagara ijuru ryo hejuru, N'isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.

5 Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye, Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.”

6 Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo, Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza. Sela.

7 “Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza, Ni jye Mana, Imana yawe.

8 Sinkugayira ibitambo byawe, Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka.

9 Sinzakura impfizi mu rugo rwawe, Cyangwa isekurume mu biraro by'ihene zawe.

10 Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, N'inka z'ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.

11 Nzi inyoni n'ibisiga byose byo ku misozi, Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.

12 “Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n'ibiyuzuye ari ibyanjye.

13 Mbese aho narya inyama z'amapfizi, Cyangwa se nanywa amaraso y'ihene?

14 Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.

15 Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.”

16 Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,

17 Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?

18 Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n'abasambanyi.

19 “Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya.

20 Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko.

21 Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.

22 “Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura, Hakabura ubakiza.

23 Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k'Imana.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan