Zaburi 49 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra. 2 Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi: Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi. 3 Aboroheje n'abakomeye, Abatunzi hamwe n'abakene. 4 Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge, Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya. 5 Ndategera umugani ugutwi kwanjye, Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije. 6 Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y'ibyago n'amakuba, Gukiranirwa kw'abashaka kungusha kungose? 7 Biringira ubutunzi bwabo, Bakirata ibintu byabo byinshi. 8 Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, Cyangwa guha Imana incungu ye. 9-10 Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo, Kuko incungu y'ubugingo bwabo ari iy'igiciro cyinshi, Ikwiriye kurekwa iteka. 11 Kuko abona ko abanyabwenge bapfa, Umupfapfa n'umeze nk'inka bakarimbukana, Bagasigira abandi ubutunzi bwabo. 12 Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose, N'ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose, Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo. 13 Ariko umuntu ntahorana icyubahiro, Ahwanye n'inyamaswa zipfa. 14 Iyo nzira yabo ni iy'ubupfu, Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo. Sela. 15 Bashorererwa kujya ikuzimu nk'umukumbi w'intama, Urupfu ruzabaragira. Abatunganye bazabatwara mu gitondo, Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe, Butagira aho kuba. 16 Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, Ibukure mu kuboko kw'ikuzimu, Kuko izanyakira. Sela. 17 Ntubitinye umuntu natunga, Icyubahiro cy'inzu ye kikagwira, 18 Kuko napfa atazagira icyo ajyana, Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire. 19 Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe, Kandi nubwo abantu bagushima witungishije, 20 Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza, Batazareba umucyo ukundi. 21 Umuntu ufite icyubahiro ntagire n'ubwenge, Ahwanye n'inyamaswa zipfa. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda