Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 47 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2 Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi, Muvugirize Imana impundu z'abanesheje.

3 Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba, Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.

4 Atugomōrera amoko tukayatwara, Ashyira amahanga munsi y'ibirenge byacu.

5 Adutoraniriza umwandu wacu, Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze. Sela.

6 Imana izamukanye impundu, Uwiteka azamukanye ijwi ry'impanda.

7 Muririmbire Imana ishimwe, Muririmbe ishimwe, Muririmbire Umwami wacu ishimwe, Muririmbe ishimwe.

8 Kuko Imana ari Umwami w'isi yose, Muririmbishe ishimwe ryayo, Indirimbo ihimbishijwe ubwenge.

9 Imana itegeka amahanga, Imana yicaye ku ntebe yayo yera.

10 Abakomeye bo mu mahanga, Bateraniye guhinduka abantu b'Imana ya Aburahamu. Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz'Imana, Ishyizwe hejuru cyane.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan