Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 46 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.

2 Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

3 Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,

4 Naho amazi yaho yahorera akībirindura, Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo. Sela.

5 Hariho uruzi, Imigende yarwo ishimisha ururembo rw'Imana, Ni rwo Hera hari amahema y'Isumbabyose.

6 Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke.

7 Abanyamahanga barashakuje, Ibihugu by'abami byagize imidugararo, Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.

8 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. Sela.

9 Nimuze murebe imirimo y'Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.

10 Akuraho intambara kugeza ku mpera y'isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro.

11 “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.”

12 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. Sela.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan