Zaburi 45 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y'urukundo. 2 Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza, Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami, Ururimi rwanjye ni ikaramu y'uwandika vuba. 3 Uruta ubwiza abana b'abantu, Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe, Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w'iteka. 4 Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako, Ambara ubwiza bwawe n'icyubahiro cyawe. 5 Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe, Urengere ukuri n'ubugwaneza no gukiranuka, Ukuboko kwawe kw'iburyo kukwigishe ibitera ubwoba. 6 Imyambi yawe iratyaye, Amahanga agwa hasi imbere yawe, Imyambi yawe iri mu mitima y'ababisha b'umwami. 7 Mana, intebe yawe ni iy'iteka ryose, Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni y'utwara agororoka. 8 Wakunze gukiranuka wanga ibyaha, Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Kukurutisha bagenzi bawe. 9 Imyenda yawe yose ihumura ishangi n'umusaga na kesīya, Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y'inzovu zirakwishimishije. 10 Mu bagore bawe b'icyubahiro harimo abakobwa b'abami, Iburyo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye Ofiri. 11 Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi, Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n'inzu ya so. 12 Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe, Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye. 13 Kandi umukobwa w'i Tiro azazana impano, Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa. 14 Umukobwa w'umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi, Imyenda ye iboheshejwe izahabu. 15 Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje, Abakobwa bagenzi be bamukurikiye, Bari buzanwe aho uri. 16 Bari buzanishwe umunezero n'ibyishimo, Binjire mu nzu y'umwami. 17 Mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe, Kizasubiramo abana bawe, Ni bo uzagira abatware mu isi yose. 18 Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose, Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda