Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 44 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.

2 Mana, twariyumviye n'amatwi yacu, Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo, Mu gihe cya kera.

3 Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo, Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu,

4 Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu, Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije. Ahubwo ni ikiganza cyawe cy'iburyo, N'ukuboko kwawe n'umucyo wo mu maso hawe, Kuko wabīshimiraga.

5 Mana, ni wowe Mwami wanjye, Tegekera Abayakobo agakiza.

6 Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu, Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye.

7 Kuko ntaziringira umuheto wanjye, Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,

8 Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu, Wakojeje isoni abatwanga.

9 Imana ni yo twirata umunsi ukira, Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose. Sela.

10 Ariko none wadutaye kure waduteje igisuzuguriro, Kandi ntutabarana n'ingabo zacu.

11 Watumye ababisha bacu badukubita incuro, Abatwanga baratwinyagira.

12 Wadutanze nk'intama zarobanuriwe kubagwa, Wadutatanirije mu mahanga.

13 Utangira ubusa abantu bawe, Kandi igiciro cyabo ntucyongeresha ubutunzi bwawe.

14 Utugira igitutsi cy'abaturanyi bacu, Ibitwenge no gukobwa by'abatugose.

15 Watugize iciro ry'imigani mu mahanga, Abazungurizwa imitwe n'amoko.

16 Igisuzuguriro cyanjye kiri imbere yanjye umunsi ukira, Isoni zo mu maso hanjye zirantwikiriye,

17 Ku bw'ijwi ry'utongana agatukana, Ku bw'umwanzi n'uhōra inzigo.

18 Ibyo byose byadusohoyeho ariko ntitwakwibagiwe, Kandi ntitwavuye mu isezerano ryawe.

19 Umutima wacu ntiwasubiye inyuma, Intambwe zacu ntiziyobagije ngo zive mu nzira yawe,

20 Bitume utuvunagurira ahantu h'ingunzu, Udutwikirize igicucu cy'urupfu.

21 Niba twaribagiwe izina ry'Imana yacu, Niba twararamburiye amaboko indi mana,

22 Imana ntizabirondōra, Kuko izi ibihishwe mu mutima?

23 Ahubwo twiricwa umunsi ukira bakuduhōra, Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.

24 Mwami, ivurugute, Ni iki kigushinjirije? Kanguka ntudute kuri iteka ryose.

25 Ni iki gituma utwikīra mu maso hawe, Ukibagirwa umubabaro wacu n'agahato baduhata?

26 Kuko ubugingo bwacu bwunamishijwe bukagera mu mukungugu, Inda yacu yarumanye n'ubutaka.

27 Haguruka udutabare, Uducungure ku bw'imbabazi zawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan