Zaburi 43 - Bibiliya Yera1 Mana uncire urubanza, Umburanire n'ishyanga ritagira imbabazi, Unkize umuriganya n'ikigoryi. 2 Kuko uri Imana y'igihome kinkingira, Ni iki cyatumye unta kure? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye? 3 Nuko ohereza umucyo wawe n'umurava wawe binyobore, Binjyane ku musozi wawe wera, No mu mahema yawe. 4 Maze nzajya ku gicaniro cy'Imana, Ku Mana ni yo munezero wanjye n'ibyishimo byanjye, Nguhimbarishe inanga Mana, Ni wowe Mana yanjye. 5 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda