Zaburi 42 - Bibiliya YeraIGICE CYA KABIRI ( Zab 42—72 ) 1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. 2 Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. 3 Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana? 4 Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?” 5 Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n'abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y'Imana, Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru. 6 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo. 7 Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari. 8 Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe, Ibigogo byawe n'umuraba wawe byose birandengeye. 9 Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye. 10 Nzabaza Imana igitare cyanjye nti “Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?” 11 Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati “Imana yawe iri hehe?” 12 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda