Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 41 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi Ni iya Dawidi.

2 Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w'ibyago.

3 Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.

4 Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.

5 Naravuze nti “Uwiteka umbabarire, Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”

6 Abanzi banjye banyifuriza nabi bati “Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”

7 Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga, Umutima we ukiyuzuriza inama mbi, Agasohoka akabivuga.

8 Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano, Bangira inama zo kungirira nabi.

9 Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata, Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”

10 Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga, Ni yo imbanguriye umugeri.

11 Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse, Kugira ngo mbiture.

12 Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.

13 Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye, Kandi unshyira imbere yawe iteka ryose.

14 Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan