Zaburi 4 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye. 3 Bana b'abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela. 4 Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye. 5 Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela. 6 Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka. 7 Hariho benshi babaza bati “Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.” 8 Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino. 9 Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda