Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 39 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye.”

3 Nabeshejwe nk'ikiragi no kutavuga, narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga, Umubabaro wanjye uragwira.

4 Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi nti

5 “Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, N'urugero rw'iminsi yanjye, Menye ko ndi igikenya.”

6 Dore wahinduye iminsi yanjye nk'intambwe z'intoki, Igihe cy'ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk'ubusa, Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa. Sela.

7 Ni ukuri umuntu wese agenda nk'igicucu, Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa, Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.

8 Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira.

9 Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n'abapfu.

10 Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze.

11 Unkureho inkoni yawe, Mazwe no gukubitwa n'ukuboko kwawe.

12 Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi, Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. Sela.

13 Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka kwanjye, Ntiwicire amatwi amarira yanjye. Kuko ndi umusuhuke imbere yawe, N'umwimukira nk'uko ba sogokuruza bose bari bari.

14 Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan