Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 38 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.

2 Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.

3 Kuko imyambi yawe impamye, Ukuboko kwawe kukanshikamira.

4 Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw'umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw'ibyaha byanjye.

5 Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n'umutwaro uremereye unanira.

6 Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw'ubupfu bwanjye.

7 Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.

8 Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro, Kandi nta hazima mu mubiri wanjye.

9 Ndahondobereye ndavunaguritse, Nanihishijwe no guhagarika umutima.

10 Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe, Kuniha kwanjye ntuguhishwa.

11 Umutima urankubita, Intege zanjye zirashira, Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.

12 Abakunzi banjye n'incuti zanjye, bampaye akato ku bw'icyago cyanjye, Bene wacu bampagaze kure.

13 Kandi abashaka kunyica bantega imitego, Abanshakira ibyago bavuga iby'ubwicanyi, Bagatekereza uburiganya umunsi ukira.

14 Ariko jyeweho meze nk'igipfamatwi sinumva, Meze nk'ikiragi kitabumbura umunwa.

15 Ni ukuri meze nk'umuntu utumva, Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi.

16 Kuko Uwiteka ari wowe niringiye, Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza.

17 Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru, Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”

18 Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira, Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.

19 Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye, Nzagira agahinda k'ibyaha byanjye.

20 Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi, Kandi ni abanyamaboko, Abanyangira impamvu z'ibinyoma baragwiriye.

21 Abitura inabi ababagiriye neza, Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza.

22 Uwiteka ntundeke, Mana yanjye ntumbe kure.

23 Mwami gakiza kanjye, Tebuka untabare.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan