Zaburi 36 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka. 2 Ubugome bw'umunyabyaha bubwiriza umutima we, Nta gutinya Imana kuri mu maso ye. 3 Kuko yiyogeza ubwe, Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. 4 Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n'uburiganya, Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza. 5 Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe, Yishyira mu nzira itari nziza, Ntiyanga ibyaha. 6 Uwiteka, urugero rw'imbabazi zawe rugera mu ijuru, Urw'umurava wawe rugera no mu bicu. 7 Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana, Amateka yawe ni nk'imuhengeri, Uwiteka ni wowe ukiza abantu n'amatungo. 8 Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi! Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe. 9 Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe, Kandi uzabuhira ku ruzi rw'ibyishimo byawe. 10 Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo, Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo. 11 Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi, No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe. 12 Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho, Ukuboko kw'abanyabyaha kwe kunyimura. 13 Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye, Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda