Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 35 - Bibiliya Yera

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka burana n'abamburanya, Rwana n'abandwanya.

2 Enda ingabo nto n'inini, Uhagurukire kuntabara.

3 Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”

4 Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma, Baterwe ipfunwe.

5 Babe nk'umurama utumurwa n'umuyaga Kandi marayika w'Uwiteka abirukane.

6 Inzira yabo ibe umwijima n'ubunyereri, Kandi marayika w'Uwiteka abagenze.

7 Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu, Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya.

8 Kurimbuka kumutungure, Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe, Akigwemo arimbuke.

9 Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka, Uzishimira agakiza ke.

10 Amagufwa yanjye yose azavuga ati “Uwiteka ni nde uhwanye nawe? Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko, Ukiza umunyamubabaro n'umukene ubanyaga.”

11 Abagabo b'ibinyoma barahaguruka, Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.

12 Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi, Bikampindura nk'impfusha.

13 Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira, Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa, Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.

14 Nkamera nk'aho ari incuti yanjye, cyangwa mwene data urwaye, Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk'uborogera nyina.

15 Ariko ncumbagiye barishima baraterana, Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya, Baranshishimura ntibarorera.

16 Bampekenyera amenyo nk'uko abakobanyi bakora, Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.

17 Mwami, uzageza he kundebēra gusa? Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo, Icyo mfite rukumbi gikize intare.

18 Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhimbariza mu bantu benshi.

19 Abanyangira impamvu z'ibinyoma be kunyishima hejuru, Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso.

20 Kuko batavuga iby'amahoro, Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.

21 Banyasamiye cyane, Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”

22 Uwiteka, warabibonye ntuceceke, Mwami ntumbe kure.

23 Ivurugute ukangukire kuncira urubanza, Urubanza rw'ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.

24 Uwiteka Mana yanjye, Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe, Be kunyishima hejuru.

25 Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.” Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.”

26 Abishimira ibyago byanjye bakorwe n'isoni bamwarane, Abanyirata hejuru bambikwe isoni n'igisuzuguriro.

27 Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”, Wishimire amahoro y'umugaragu we.

28 Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe, Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan