Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 33 - Bibiliya Yera

1 Mwa bakiranutsi mwe, Mwishimire Uwiteka, Gushima gukwiriye abatunganye.

2 Mushimishe Uwiteka inanga, Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.

3 Mumuririmbire indirimbo nshya, Mucurangishe inanga ubwenge, Muyivugishe ijwi rirenga.

4 Kuko ijambo ry'Uwiteka ritunganye, Imirimo ye yose ayikorana umurava.

5 Akunda gukiranuka n'imanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi z'Uwiteka.

6 Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.

7 Ateranya amazi yo mu nyanja nk'ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko.

8 Isi yose yubahe Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye.

9 Kuko yavuze bikaba, Yategetse bigakomera.

10 Uwiteka ahindura ubusa imigambi y'amahanga, Akuraho ibyo amoko yibwira.

11 Imigambi y'Uwiteka ikomera iteka ryose, Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose.

12 Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.

13 Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b'abantu bose.

14 Ari mu buturo bwe, Areba ababa mu isi bose.

15 Ni we ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.

16 Nta mwami ukizwa n'uko ingabo ze ari nyinshi, Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi.

17 Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.

18 Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze,

19 Ngo akize ubugingo bwabo urupfu, Abarinde mu nzara badapfa.

20 Imitima yacu itegereza Uwiteka, Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira.

21 Imitima yacu izamwishimira, Kuko twiringiye izina rye ryera.

22 Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk'uko tugutegereza.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan