Zaburi 32 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge. Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela. 5 Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela 6 Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo, Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho. 7 Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n'ibyago, Uzangotesha impundu zishima agakiza. Sela. 8 Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, Ijisho ryanjye rizakugumaho. 9 Ntimube nk'ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge, Zikwiriye guhatwa n'icyuma cyo mu kanwa n'umukoba wo ku ijosi, Utagira ibyo ntizakwegera. 10 Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi, Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota. 11 Mwa bakiranutsi mwe, Munezererwe Uwiteka mwishime, Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, Ibyishimo bibatere kuvuza impundu. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda