Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 30 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.

3 Uwiteka Mana yanjye, Naragutakiye urankiza.

4 Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu, Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.

5 Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, Mushime izina rye ryera.

6 Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

7 Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti “Ntabwo nzanyeganyezwa.”

8 Uwiteka ku bw'urukundo rwawe, wari ukomeje umusozi wanjye, Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima.

9 Uwiteka naragutakiye, Kandi ninginze Uwiteka

10 Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo? Mbese umukungugu uzaguhimbaza? Uzātura umurava wawe?

11 Uwiteka nyumva umbabarire, Uwiteka mbera umutabazi.”

12 Uhinduye umuborogo wanjye imbyino, Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo,

13 Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka. Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan