Zaburi 3 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we. 2 Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi. 3 Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.” Sela. 4 Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. 5 Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela. 6 Nararyamaga ngasinzira, Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira. 7 Sinzatinya abantu inzovu nyinshi, Bangoteye impande zose kugira ngo bantere. 8 Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y'abanyabyaha. 9 Agakiza kabonerwa mu Uwiteka, Umugisha utanga ube ku bantu bawe. Sela. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda