Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 29 - Bibiliya Yera

1 Zaburi ya Dawidi. Mwāturire Uwiteka mwa bana b'Imana mwe, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.

2 Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Musenge Uwiteka mwambaye ibyera.

3 Ijwi ry'Uwiteka rihindira hejuru y'amazi, Imana y'icyubahiro ihindisha inkuba, Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y'amazi menshi.

4 Ijwi ry'Uwiteka rifite imbaraga, Ijwi ry'Uwiteka ryuzuye igitinyiro.

5 Ijwi ry'Uwiteka rimena imyerezi, Uwiteka amenagura imyerezi y'i Lebanoni.

6 Ayikinisha nk'inyana y'inka, Lebanoni n'i Siriyoni ahakinisha nk'inyana y'imbogo.

7 Ijwi ry'Uwiteka rishwaza ibirimi by'umuriro.

8 Ijwi ry'Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi, Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw'i Kadeshi.

9 Ijwi ry'Uwiteka riramburuza impara, Kandi rikokōra amashyamba, Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti “Icyubahiro kibe icyawe.”

10 Uwiteka yari yicaye ku ntebe y'ubwami bwe, Hejuru ya wa Mwuzūre, Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose, yicaye ku ntebe ye.

11 Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga, Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan