Zaburi 28 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo. 2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe. 3 Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi, Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo. 4 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubīture ibibakwiriye. 5 Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka. 6 Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye. 7 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye. 8 Uwiteka ni imbaraga z'abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira. 9 Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda