Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 28 - Bibiliya Yera

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.

2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.

3 Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi, Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.

4 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubīture ibibakwiriye.

5 Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka.

6 Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.

7 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.

8 Uwiteka ni imbaraga z'abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.

9 Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan