Zaburi 27 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n'agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi? 2 Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n'ababisha banjye, Barasitaye baragwa. 3 Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima. 4 Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw'Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe. 5 Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare. 6 N'ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y'abanzi banjye bangose, Ntambire ibitambo by'ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe, Ni koko nzaririmba ishimwe ry'Uwiteka. 7 Uwiteka, umva gutaka kw'ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. 8 Umutima wanjye urakubwiye uti “Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ” Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. 9 Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y'agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke. 10 Ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra. 11 Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Unyobore inzira y'igihamo ku bw'abanyubikira. 12 Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b'indarikwa bampagurukiye, N'abavuga iby'urugomo. 13 Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k'Uwiteka, Mu isi y'ababaho. 14 Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda