Zaburi 25 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni wowe ncururira umutima, 2 Mana yanjye ni wowe niringiye, Ne gukorwa n'isoni, Abanzi banjye be kunyishima hejuru. 3 Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n'isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n'isoni. 4 Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe. 5 Unyobore ku bw'umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y'agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira. 6 Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe, Kuko byahozeho kera kose. 7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye, Nk'uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka, Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka. 8 Uwiteka ni mwiza aratunganye, Ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira. 9 Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. 10 Inzira zose z'Uwiteka ni imbabazi n'umurava, Ku bitondera isezerano rye n'ibyo yahamije. 11 Uwiteka ku bw'izina ryawe, Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye. 12 Ni nde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo. 13 Umutima we uzaba mu mahoro, Urubyaro rwe ruzaragwa isi. 14 Ibihishwe by'Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, Azabereke isezerano rye. 15 Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka, Kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi. 16 Unkebuke umbabarire, Kuko ntagira shinge na rugero nkababara. 17 Imibabaro y'umutima wanjye uyoroshye, Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. 18 Reba umubabaro wanjye n'imiruho, Unkureho ibyaha byanjye byose. 19 Reba abanzi banjye ni benshi, Kandi banyanga urwango rw'inkazi. 20 Rinda umutima wanjye unkize, Ne gukorwa n'isoni kuko nguhungiyeho. 21 Gukiranuka no gutungana binkize, Kuko ngutegereza. 22 Mana cungura Abisirayeli, Ubakure mu makuba yabo yose no mu byago byabo byose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda