Zaburi 24 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye ni iby'Uwiteka, Isi n'abayibamo. 2 Kuko ari we wayishinze ku nyanja, Yayishimangiye ku mazi menshi. 3 Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? 4 Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma. 5 Uwo ni we uzahabwa umugisha n'Uwiteka, No gukiranuka abihawe n'Imana y'agakiza ke. 6 Abayishaka ni bene uwo, Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo. Sela. 7 Mwa marembo mwe nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. 8 Uwo Mwami w'icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n'amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana. 9 Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. 10 Uwo mwami w'icyubahiro ni nde? Uwiteka Nyir'ingabo ni we Mwami w'icyubahiro. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda